Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro burakangurira abaturage kwita ku bwiherero mu maguru mashya kugira ngo birinde umwanda kuko ngo byagaragaye ko abaturage batereye agati mu ryinyo kubijyanye n’ isuku y’ubwiherero.
Ibi biratangazwa nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge bugasanga benshi mu baturage batita ku bwiherero ahanini ngo bagendeye ku kuba batabuha agaciro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Niyodusenga Jules yagize ati” ikibazo cy’ubwiherero turakizi muri uyu murenge nyuma y’igenzura twakoze mu minsi ishize twasanze besnhi mu baturage batita ku bwiherero tukaba twarabasabye gukemura iki kibazo vuba na bwangu”
Umunyamabanga kandi yanongeyeho ko uretse n’ubwiherero, ngo n’isuku muri rusange yaba iyo mu ngo cyangwa ku mubiri igomba kwitabwa ho.
Abaturage bamwe bavuga ko kudatunganya ubwiherero ari impamvu y’ubukene aho bavuga ko nko kudasakara ubwiherero ari uko babuze isakaro.
Akingeneye Jeannette, umupfakazi utuye mu kagali ka Shyembe mu murenge wa Gihango yagize ati” njyewe mbona kutita ku bwiherero Atari uburangare ahubwo ni ubushobozi bucye, ubu se nkanjye nakura he amategura cyangwa amabati ngo nsakare iyi Toilette kandi no kuba ndi umwe nabyo ni ikibazo”
Mu rwego rwo guhagurukira iki kibazo ubu kuwa mbere tariki ya 09/01/2015 hateganyijwe inama izahuza abayobozi b’umurenge wa Gihango n’abayobozi b’imidugudu.