Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Kivuruga: Isoni zituma abakobwa bamwe batwara inda zitateguwe

$
0
0

Kivuruga: Isoni zituma abakobwa bamwe batwara inda zitateguwe

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke bavuga ko mu mpamvu zituma habaho gutwara inda zitateguwe ku bana b’abakobwa harimo no kugira isoni kw’abakobwa batinya kubwira umusore gukoresha agakingirizo mugihe bagiye kubonana.

Uretse gutinya gusaba ko habaho gukoresha agakingirizo ku ruhande rw’abakombwa ngo usanga harimo n’abahungu batinya kujya kugura agakingirizo kuko baba batinya ko hari uwamenya gahunda bagiyemo bityo bikaba imbarutso y’inda zitateguye zikunda kwibasira abana b’abakobwa

Kivuruga: Isoni zituma abakobwa bamwe batwara inda zitateguwe

Devota Mukashaka utuye mu kagali ka Gasiza mu murenge wa Kivuruga, avuga ko nubwo akenshi abakobwa baba bazi uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe ariko bikunze kubaho ko bazitwara ahanini bikaba biterwa nuko abakobwa badakunze kugira uruhare mu kwibutsa abasore gukoresha agakingirizo

Agira ati “hari gihe hazamo n’ubujiji noneho ubwo ukitinya, ukipinga,ukumva ko utamubwira ko mwagakoresha ubwo rero agahita abikora ukaba ugize icyo kibazo cyo gutwita kubera kwitinya n’ibintu bijyanye n’ubujiji”

Ngo abakobwa bo mu cyaro usanga akenshi bakunze kugira ubujiji ari nabyo bituma bagira isoni zo gusaba ko bakoresha agakingirizo kuko ngo baba batinya ko baramutse babivuze bashobora kwitwa indaya bagahitamo kubyihorera

Patience Nyiramariba nawe atuye mu murenge wa Kivuruga, Ati “abakobwa bakunda kugira amasoni bagatinya kubibwira abahungu ngo bakoreshe agakingirizo bikabaviramo ingaruka yo gutwita”

Gusa ariko ngo abakobwa bakwiye guhuguka bakamenya akamaro ko gukoresha agakingirizo ubundi ibyo kugira amasoni bakabireka bakagira uruhare mu kwibutsa abahungu kugakoresha kuko aribo akenshi bahura n’ingaruka zikomeye

Bamwe mu basore batuye muri uyu murenge wa Kivuruga bavuga ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’agakingirizo gusa ngo abakobwa badakunze kuva mu rugo nibo usanga batarasobanukirwa n’akamaro kako kuburyo batoroherwa no kubibumvisha nkuko Emmanuel Nyamucyahakomeye abisobanura

Ati “hari abakobwa dufite badakunda kuva mu ngo bigirira akazi ko mu rugo, abo bantu ntabwo bakunze gusobanuka kuko baba bari hirya iyo mugiturage, kugirango uwo uzamwumvishe ko agakingirizo hari ikintu karinda, yumva ko ari ibintu bishyashya akabibona nk’ibidasanzwe ugasanga rero n’ikibazo”

Icyo urubyiruko rwose ruhurizaho ni uko abenshi batwara inda zitateguwe babiterwa n’amasoni cyangwa kudasobanukirwa neza n’akamaro ko gukoresha agakingirizo bityo bikabaviramo gutwita.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles