Abaturage batuye akarere ka Ruhango, bakanguriwe ko indwara yo kujojoba “fistula” igenda yiyongera mu Rwanda, ariko kandi kuyivuza no kuyirinda bishoboka.
Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 18/03/2015, mu gasantire ka Buhanga mu murenge wa Bweramana kikazakomereza mu tundi dusantire dutandukanye, kikaba cyarateguwe n’akarere ku bufatanye bwa misiteri y’ubuzima gitewe inkunga na n’umuryango wa Rwanda health project usahamikiye kuri USAID.
Dr Anicet Nzabonimpa ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri minisiteri y’ubuzima, yasobaniye ku ndwara ya Fistula, avuga ko ari indwara ikunze gufata ababyeyi babyara mu gihe batinze kubona ubufasha bw’ababitaho.
Igihe abyazwa kubera gutinda ugasanga umwana yangije inyama zo munda ibyara, bityo umwanda w’umubyeyi ugatangira gusohoka udahagarara, ugasohokera ahatari ngombwa.
Iyi ndwara nanone ikaba ikunze kurwara abana b’abakobwa babyara bakiri bato munsi y’imyaka 18.
Nyirandirabika Judith n’umubyeyi w’abana 4 waryaye iyi ndwara akayimarana imyaka 6, aravuga yayirwaye ubwo yabyaraga umwana wa kane, yajya ku bise akabura abamutwara kwa muganga akagerayo umwana yumiye mu matako, bityo bimuviramo kiyirwa, ubundi imiryango itangira ku muha akato.
Icyakora agahamya ko yaje kwivuza agakira, agasaba bandi bantu kumva ko umuntu warwaye iyi ndwara adakwiye kuba igicibwa mu bantu.
Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, yasabye abitabiriye iki gikorwa, gukangurira abandi kumva ko Fistula ari indwara ivurwa igakira kandi ko yanakwirindwa.
Kugeza ubu minisiteri y’ubuzima, ivuga ko nta mibare igaragara y’abantu barwaye iyi ndwara, kuko nta bushakashatsi burayikorwaho.