Haracyagaragara ingo za bamwe mu baturage, zidafite imisarane n’izifite imisarane itujuje ibyangombwa, bitewe n’impamvu z’ubushobozi bucye ndetse n’ikibazo cy’imyumvire mike ku isuku ya bamwe mu baturage.
Ibarura ryakozwe n’Umurenge wa Cyanika, ryasanze ingo zigera ku 1,000 zifite ubwiherero butuje ibyangombwa, ibi bikaba biterwa n’ubushobozi buke bwa bamwe mu baturage n’abafite ubushake buke bwo kubaka imisarane bitewe n’imyumvire mike.
Bamwe mu baturage bafite ibibazo by’imisarani, batangarije Kigali Today ubwo yasuraga Umurenge wa Cyanika ko, impamvu zituruka ku bushobozi buke bwo kuba bacukura imisarani, bakayubakira ndetse bakabasha no kuyisakara.
Charles Kayonga afite umusarane utujuje ibyangombwa, aravuga ko impamvu adafite umusarane muzima, ari ukubera ikibazo cy’ubukene.
Aragira ati: “nta musarani mfite kuko nta bushobozi, kandi mfite abana biga muri 9 nabo nshakira udufaranga murazi amafaranga baka uko angana nkaba nsaba ubuvugizi mukamfasha”
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika, ngo ikibazo ntikiri kubafite ubushobozi bucye ahubwo hari n’abaturage usanga ibyo gucukura umusarani no kuwubakira batabikozwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Jean Chrisostome Ndolimana aravuga ko abo bigaraga ko bafite ubushobozi bakumvishwa umumaro wo kugira umusarani.
Aragira ati: “abafite ubushobozi ni ukubigisha, hari igihe usanga umuntu yumva ko umusarane utasakarwa, cyangwa atayishakira amategura 200 ngo ayisakare, turimo tubasaba guhindura imyumvire akumva ko mu musarani ariho hantu hambere hagomba kuba hameze neza.”
Kubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Cyanika, abatishoboye badafite imisarane bakaba bazayubakirwa n’abafite ubushobozi bagakomeza kwigishwa bagahindura imyumvire.