Nyuma y’uko bamwe mu batuye akarere ka Gisagara bagaragarije ko batitabira cyane isuku y’amenyo, baragirwa inama yo kuyitaho mu rwego rwo kwirinda indwara, kandi bakirinda kuyasukuza ibyo babonye byose kuko bishobora kuyangiza.
Akingeneye Melesiyana ni umukecuru w’imyaka 55, akaba atuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ka Gisagara. Avuga ko ku bijyanye no gusukura amenyo kuva kera akoresha agati, kuko ngo iby’uburoso asanga ari iby’abanyamujyi gusa.
Ati « reka gusukura amenyo se hari undi murimo urimo ? jye kuva kera ncishamo agati cyangwa ukanacishamo urutoki n’utuzi, naho iby’uburoso ni ibyo mu mujyi »
Usibye uyu mukecuru Akingeneye kandi hari n’abandi batandukanye bavuga ko gukoresha uburoso n’umuti wabigenewe batabikora bakikoreshereza agati cyangwa nako ntibagakoreshe, bitewe n’uko ngo uyu muti n’uburoso bibahenda »
Mutunzi ni umusaza w’imyaka 59 nawe utuye mu murenge wa Kibirizi, avuga ko we atabona amafaranga yo kugura uwo muti kuko ngo ayafite ayagura ibijumba byo kurya cyangwa akayagura n’agacupa akica inyota aho kugura uwo muti.
Muri aka karere ka Gisagara ariko hari n’abavuga ko bakoresha uburoso n’umuti wabigenewe boza amenyo ndetse bakanavuga ko kutabikora bitera indwara zinyuranye. Gusa ariko nanone bamwe muri aba bavuga ko n’ubwo batunga ibyo bikoresho akenshi babikoresha ari uko babyibutse gusa.
Kayinamura Jean Marie Vianney umuganga w’amenyo mu bitaro bya Kabutare, agira inama abaturage muri rusange, abasaba guha agaciro gusukura amenyo kuko utabikoze neza bimutera indwara zo mu kanwa nko kubyimba ishinya, n’izindi kandi anabasaba kwirinda gukoresha ibintu bishobora gukomeretsa umuntu mu kanwa nk’ibiti.
Ati « Igihe cyose amenyo atagiriwe isuku ihagije ararwara »
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bamaze kumva akamaro ko kugira isuku y’amenyo basanga kugirango abantu benshi bagire umuco wo gusukura amenyo, hakwiye ubukangurambaga bw’ihariye buvuga ku isuku y’amenyo no kwirinda indwara z’amenyo nk’uko habaho kurwanya malariya n’izindi ndwara.