Abaturage bakora akazi gakatandukanye muri santere ya Gakenke iri mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke babangamirwa no kutagira ahantu rusange bashobora kujya kwihagarika cyangwa kwituma mugihe umuntu aramutse akubwe kuko bibasaba kwiyambaza abafite za resotara (Restaurant) cyangwa utabari bakorera hafi aho
Nubwo bafite ubwiherero rusange bubakiwe ngo ntacyo bubamariye kuko buhora bufunze kandi ahandi hakaba hatabegereye kuko bibasaba kujya ku isoko kandi naho bakavuga ko ubwiherero bwaho bufungurwa kuwa kabiri no kuwa gatanu igihe isoko riba ryaremye
Kutagira ubwiherero ngo bituma ugize ikibazo ashaka ahantu hafi ashobora gucemurira ikibazo kuburyo hari abajya kwihagarika mu mirima iri hafi baramuka bafashwe bagacibwa amafaranga y’amande
Venant Ntezimana akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Gakenke, asobanura ko nubwo hari ubwiherero rusange bubakiwe butajya bukoreshwa bityo bigatuma nkiyo bakubwe bibasaba kujya gusaba umusarane muri za resotora basanzwe bariramo bakabatiza aho gucemurira ikibazo
Ati “iyo tubishatse ujya nko muri restaurant ariko usanzwe uharira ntaho nta kuntu wajyamo utaharira ngo bakwemerere kuburyo bitubangamiye cyane kuko nkiyo umuntu ashatse kwihagarika ajya ku gasozi niyo akubwe akajya hepfo iriya mu kigunda”
Kumara umwanya bashaka aho bajya kwiherera rimwe na rimwe bibaviramo kujya kure bigatuma hari nabo bitesha abakiriya kuko bagaruka umukiriya yamaze kwigendera ugasanga kutagira ubwiherero binabangamira ubucuruzi bwabo
Ntezimana kimwe nabagenzi be batashatse ko amazina yabo agaragazwa bifuza ko bafungurirwa ubwiherero bubakiwe bakajya babukoresha kuko byabafasha
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke Janvier Bisengimana avuga ko ikibazo bakizi kandi bakaba batima abaturage ubwiherero buhari ahubwo habanje kuzamo ikibazo kuburyo rwiyemezamirimo wabwubatse atigeze abubamurikira kuko butaribwuzuye gusa ngo mu minsi mice buratangira gukoreshwa
Ati “rwiyemezamirimo wabyubatse rero yagiye atabirangije agenda atanabimuritse ngo abimurikire akarere, akarere nako gatinya kubifata ngo kabikoreshe katarabimurikirwa n’uwabyubatse kandi contract ntabwo yari iy’akarere yari iy’intara nibyo bibazo byari byabanje kuzamo ariko aho bigeze akarere kamaze gufata engagement kayihindura ibyayo noneho twe nk’umurenge tukabikurikirana”
Bimwe mubikorwa bigiye gukorwa kugirango buno bwiherero rusange butangire gukoreshwa n’ugucukura ahazajya havidurirwa hakanyuzwamo amatiyo aho kuyikora ECOSAN nkuko byagombaga gukorwa na rwiyemezamirimo kuburyo mugihe kitarenze ukwezi ibibazo abaturage bakorera muri iyi santere bafite bizaba byacemutse.