Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Nyanza: Njyanama y’Akarere isanga ikibazo cya Mitiweri cyarayibereye ingutu

$
0
0

Nyanza: Njyanama y’Akarere isanga ikibazo cya Mitiweri cyarayibereye ingutu

Njyanama y’Akarere ka Nyanza iratangaza ko hafi mu myaka itanu imaze itowe byinshi byagezweho ariko ikibazo cya Mitiweri kikayibera ingutu.

Ir Kambanda Rucweri Hormisdas, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Nyanza yabitangaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2015 ubwo abayigize bari bateraniye mu nama ibanziriza iya nyuma ngo manda y’imyaka itanu yabo batorewe irangire.

Iyi nama yabo iterana yari ifite byinshi ku muringo w’ibyigwa birimo gusuzuma ibyo bagezeho babishakira umurongo kugira ngo manda yabo y’imyaka itanu irangire buri kintu  cyose kiri mu mwanya wacyo.

Mu kiganiro na Kigali Today, Ir Kambanda yatangaje ko muri iyi myaka itanu bagiye kumara batowe ubu batewe ishema n’ibyo akarere ka Nyanza kagezeho mu iterambere rirambye.

Yagize ati: “Mu gihe cy’imyaka itanu igiye kurangira inama Njyanama y’akarere ka Nyanza yakoze ibintu byinshi cyane. Hari umwaka twabaye aba 22 ubundi tuza ku mwanya wa 15 birangira tuje ku mwanya wa gatatu mu turere 30 tw’Igihugu mu mihigo”.

Akomeza avuga ko kuza kuri uyu mwanya wa gatatu byatewe n’ibikorwa bagezeho birimo inyubako y’imihanda, amashanyarazi, amazi mezi n’ibindi.

Ati: “Turabyishimiye natwe ko manda yacu izarangira hari icyo dusigiye akarere ka Nyanza “.

Ir Kambanda abazwa ikibazo cyabakomereye ndetse kikababera ibamba kuva manda yabo yatangira yasubije ko bakomerewe n’ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza butigeze bagerwaho ku gipimo cy’100% nk’uko byabaga byiyemejwe.

Yagize ati: “Hari ikintu usibye ko atari mu karere ka Nyanza gusa ariko by’umwihariko cyatubereye ibamba ni ikintu kijyanye n’ubwisungane mu buvuzi. Twakomeje kugiramo imbaraga nke ariko hakenewe ubukangurambaga buhoraho abaturage bakumva ko kubwitabira atari agahato”.

Yatangaje ko mu bibazo byarebaga ubuzima bw’akarere ka Nyanza iki kirebana na mitiweri aricyo byabakomereye.

Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza isize yemeje ingengo y’imari isaga miliyari 10 na miliyoni 70 y’u Rwanda igomba gukoreshwa mu mwaka wa 2015-2016.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles