Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Cyanika: Bahawe ubufasha bwo kugura ibyuma byo gucukura imisarani

$
0
0

Cyanika

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika butangaza ko Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryabahaye ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 yo kugura ibyuma byo gufasha abaturage gucukura imisarani.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, avuga ko ayo mafaranga yaguzwemo ibyuma bikomeye kandi bisongoye ndetse n’ibindi biremereye birimo inyundo bizajya byifashishwa mu gucukura imisarani kuko ubutaka bwo muri uwo murenge bugizwe n’amakoro gusa.

Agira ati “Umuturage udafite ubushobozi bwo kubona icyo cyuma yaza akagifata ku murenge, akagenda agacukura, akabona metero (z’ubujyakuzimu) ebyiri cyangwa eshatu, agatinda umusarani, akawupfundikira…”

Umurenge wa Cyanika ni umwe mu mirenge itatu yo mu karere ka Burera ikora ku kirunga cya Muhabura. Ibyo byatumye ubutaka bwo muri iyo mirenge bwose bugizwe n’amakoro gusa.

Kuba bwo bugizwe n’amakoro gusa bituma abaturage batabasha gucurura imisarane. N’iyo bayicukuye ntibarenza metero imwe y’ubujyakuzimu kuko batabasha kumena amakoro ngo bakomeze kumanuka.

Kubera iyo mpamvu hari bamwe mu baturage batagira ubwiherero kuburyo bajya gutira ku baturanyi babo cyangwa bakajya mu bisambu.

Gusa ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko imiryango itandukanye irimo UNUCEF ndetse na MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Councelling et la Réconciliation) yubakira abaturage batandukanye imisarani ya ECOSAN.

Iyo misarane yubakwa kuburyo imyanda yo mu musarani idatera isuku nke kandi ikavamo ifumbire abaturage bakajya bayifumbiza imyaka yabo. Ubwo bwiherero bwubakwa ku buryo butabangamira ibidukikije.

Nubwo ubu buyobozi budatangaza umubare w’imisarane imaze kubakwa n’iyo mishinga, buhamya ko ari myinshi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles