Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Gisagara: Ku bw’inyigisho baciye ukubiri n’amavunja

$
0
0

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa kivugiza, akagari ka kabeza, mu murenge wa GISHUBI mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubu baciye ukubiri no kurwara amavunja kuko bigishijwe kugira isuku bakajijuka.

4

Abaturage bavuga ko kuri ubu nta mwana cyangwa umukuru wasangana indwara y’amavunja mu mugudugu batuyemo.

Nyiramisigaro  w’imyaka 59, akaba umwe mu batuye uyu mudugudu avuga ko kuri ubu hariho itandukaniro ry’uko isuku yari ihagaze muri aka gace mu myaka yashize n’ubungubu.

Ahamya ko ku bijyanye n’isuku hahindutse ikintu kinini cyane aho wasangaga mbere umuntu ava mu murima akaba yahura n’icyo kurya agahita akirya adakarabye intoki cyangwa umuntu akaba yakwirirwana uburimiro kandi atabuze amazi yo gukaraba. Ibi byose ngo ni umuco utakibaho muri uyu mudugudu.

Ati “Kera tukiri bato wasangaga abantu ku mbuga bicaye bitora inda mu myenda, abandi bahandurana amavunja, baba abana cyangwa abakuze ugasanga barazirwaye, ndetse no minsi yo hafi yashize hari abo wasanganaga amavunja ari ubu ntawe ukiyagaragaraho ino”

Maniraho Jean Pierre na Musabese Rosalie nabo batuye uyu mudugudu baravuga ko inyigisho zitandukanye zijyanye n’isuku bagiye bahabwa arizo zatumye aka gace batuye katakirangwamo amavunja kandi ngo n’abagaragaje umwanda ku mubiri baracyahwa bakisukura.

Bati “Reka twarahuguwe twarajijutse niyo mpamvu nta mavunja akiba hano, n’iyo ubonye umwana w’umuturanyi asa nabi cyangwa undi muntu mukuru uramucyaha akajya kwisukura kandi erega abantu basigaye baterwa isoni n’umwanda sin ka mbere”

Hesron Hategekimana umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, atangaza ko kuba abaturage bamaze gusosobanukirwa n’isuku ari ubukangurambaga buva ku murogoba w’ababyeyi, ari nayo mpamvu iyi gahunda ikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

Ati “Kugirango umwanda ucike mu baturage ni uko gahunda nk’umugoroba w’ababyeyi zigomba gukomeza zigashyirwamo imbaraga, kuko bigaragara ko hari akamaro zifitiye abaturage aho baganira ku isuku n’ibindi bafasha abaturage guhindura imyumvire”

Kuri ubu mu karere ka Gisagara hashyizweho gahunda yimbitse yo kurwanya umwanda ariwo ukurura amavunja ibi bikaba byarahereye mu kubaka ibiraro mu ngo z’abaturage harwanywa kurarana n’amatungo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles