umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo Murenzi Jean Marie Léonard avuga ko abarwayi b’amavunja bagenda bagabanuka muri uyu murenge ayoboye, aho ngo mu mpera z’umwaka ushize wa 2014, bari bafite abaturage bagera kuri 56 bari barwaye amavunja.
Ariko kugeza ubu ngo barasanga uwo mubare waragabanutse kubera imbaraga zashyizwe mu kuyarwanya muri iyi minsi icyakora ngo ntabyera gode kuko muri uyu murenge hakiboneka abantu bakiyarwaye , ibyo kandi bikemezwa na bamwe muri bo, bakavuga ko bayamaranye imyaka igera ku 10 yarabaye karende kuribo kuko ngo bayahandura akongera akagaruka .
Murenzi Jean Marie Léonard atangaza ngo ahanini ubuwo burwayi bw’imvunja ngo buterwa n’imyanda ikomoka kumatungo aho bamwe mubaturage baho ngo bararanaga nayo, bityo imvumbi ry’ayo matungo rigakurura imbaragasa arinazo zinjira mumibiri y’abo zikarema amavunja
Muri aya mazu y’abaturage usanga inkoko zaraye mu nsi y’uburiri umuntu araraho, ikindi cy’umba kiraramo ihene, iruhande hari intama, mu kindi cyumba hari ingurube kubera kutagira ibiraro byihariye bitandukanye n’amazu batuyemo.
Kuba abaturage babana muri ubwo buryo n’amatungo yabo boroye ngo ntacyatuma ayo mavunja atabafata dore ko ayomazu akenshi ntasima ziba ziyarimo kandi nayo ngo aba barimo ivumbi ryinshi kubera ko ntasuku ihagije baba bayakoreye.
Umwe mubakecuru batuye muri uyu murenge utarifuje gutangaza amazinaye mukinyamakuru avuga ko umutware we amaze imyaka 10 afite uburwayi bw’amavunja kandi mubyukuri ngo ntiyatinya kuvuga ko biterwa no kuba bararana n’amatungo magufi boroye kubera impamvu zo gutinya ko abajura bayatwara kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuyafatira umuzamu kuko batabona ayo kumwishyura dore ko ngo aho batuye haba abajura benshi kandi bibasira amatungo nkayo Bityo bigatuma bahitamo kurara iruhande rwayo dore ko ngo abafasha muburyo bwo kwikenura.
Uyu mukecuru avuga ko aya mavunja yabaye Twibanire n’umugabo we iyo agerageje kumuhandura, bimara iminsi byoroshye, agasiga utuvuta ku bikomere biba byasigaye, kugira ngo umugabo abone uko agenda,ariko n’ubundi ngo hashira iminsi ya mavunja akanga akagaruka, n’ubundi bikaba ikibazo.
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo cy’uburwayi bw’amavunja abaturage barikumwe nabayafite ngo bagerageza gushaka uko bakura bagernzi babo muri ubwo burwayi babigisha kugira isuku mungo zabo, babakangurira guhora bakaraba , bakubura mungo burimunsi ndetse ngo bakagira n’igihe cyo kubaha amasabune kubadashoboye kugirango bayarandure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Jean Marie Léonard atangaza ko bagiye gukomeza ubukangurambaga batangije kuko ngo imvumvire y’aba baturage ariyo ituma bakomeza gufatwa n’indwara zikomoka kumyanda dore ko ngo baba batabuze aho kubaka ibiraro ikindi kandi bitwaza kijyanye n’ubujura yavuze ko ntaho abajura bataba ariko kandi ngo n’inzego z’umutekano ziba zirimaso kuburyo ibyabo biba byitaweho dore ko nabo ubwabo ngo bakora amarondo
Ubukangurambaga batangiye ngo barizera ko buzatanga umusaruro aho mu minsi iri imbere nta rugo ruzaba rukirimo imvunja.