Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Kamonyi: Bibuze ku rutonde rw’abarihirwa bibaviramo kutitabira Mutuweli

$
0
0

Bamwe mu baturage bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bo mu murenge wa Nyamiyaga, batangaza ko nta mikoro bafite bakuramo amafaranga yo kuriha Mutuweli. Ngo no mu mwaka ushize barihiwe na leta ariko uyu mwaka bibura ku rutonde rw’abishyurirwa.

 

Mu karere ka Kamonyi, ubwitabire bwa Mutuweli y’umwaka wa 2012/2013, bugeze kuri 87%. Ibyo bikaba bitandukanye n’umwaka ushize aho umwaka wageze hagati abaturage bose bararangije kwishyura. Tariki 2/3/2013, Kigalitoday yaganiriye na bamwe mu batuye umurenge wa Nyamiyaga, ukaba ari umwe mu mirenge iri inyuma mu kwitabira Mutuweli.

 

Mu mpamvu abatutage bataratanga umusanzu wa Mutuweli batanga, bavuga ko uyu mwaka gushyira abaturage mu byiciro bitaciye mu mucyo kuko hari abatishoboye bibuze ku rutonde rw’abishyurirwa, ahubwo bagasangaho abafite amikoro.

 

Umuturage wo mu kagari ka Mukinga ufite ubumuga, akaba yari asanzwe arihirwa na Leta, avuga ko yibuze ku rutonde rw’abatishoboye bagomba kurihirwa, ahubwo akarubonaho umuturanyi we w’umucuruzi, ufite inka n’amasambu. Uyu muturage aracyeka ko mu kugena abarihirwa na leta hakoreshejwe ikimenyane.

 

Uko kubona n’abishoboye ku rutonde rw’abagomba gufashwa, byaciye intege  bamwe mu basanzwe birihira Mutuweli, maze havamo n’abigumura, banga gutanga umusanzu w’uyu mwaka. Mu kagari ka Bibungo, hari umuturage biragaragara ko afite amikoro, uvuga ko adashobora kwishyura Mutuweli kubera ko abona abo banganya ubushobozi barabarihiye we bakamureka.

 

Uretse aba bagaragaza impamvu, uyu murenge kandi, utuwemo n’imiryango igera ku 10, ifite imyemerere ibabuza  kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Bakaba bari mu idini y’Abakusi.

 

Umukuru w’umudugudu twaganiiriye, yatangaje ko nta kimenyane cyabaye mu kugena ibyiciro by’ubudehe. Ngo ahubwo habaye ikibazo cy’abaturage bibuze ku rutonde rwaturutse ku karere kandi mu kubatoranya bari baruriho. Abo ngo bakaba nta mikoro bafite yo kwiyishyurira , dore ko bamenye ko batakiri ku rutonde nyuma y’igihe.

 

Ikindi kibazo bahura na cyo, uyu mukuru w’umudugudu akaba avuga ko ari icy’abaturage bafite amikoro ariko bakaba banga kwirihira Mutuweli ngo na bo bategereje ko Leta ibatangira amafaranga.

 

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, avuga ko urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe rwasubiwemo inshuro zigera kuri enye; hagamijwe gukosora amakosa yagaragaragamo. Avuga ko abaturage bagize uruhare mu kugena ibyiciro, abo batibonye mu byiciro bakaba batitabira inama z’abaturage, ngo nibabona barenganye babimenyeshe izindi nzego.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye kwegera buri wese utarajya muri Mutuweli, bakamukangurira kwishyura umusanzu w’uyu mwaka, mu gihe basanze nta mikoro bakareba uko yafashwa, ariko uyu mwaka ukazarangira abaturage bose bararishye 100%.

 

The post Kamonyi: Bibuze ku rutonde rw’abarihirwa bibaviramo kutitabira Mutuweli appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles