MIDIMAR yashyizeho uburyo abazajya bahungabana kubera ibiza n’ingaruka zabyo bazajya bafashwa mu bujyanama no kubaba hafi.
Ni nyuma y’uko mu Rwanda byagaragaye ko hashobora kuba iki kizabo cy’abagerwaho n’ibiza bikaba byabakururira ihungabana rishingiye ku buremere bw’ingaruka byabagizeho.
Mucyowera Isabelle,umukozi wa MIDIMAR ushinzwe gusana ibyangijwe n’ibiza,avuga ko igikorwa cyo gushyiraho abakorerabushake ba MIDIMAR bashinzwe ubujyanama cyatangiye muri uyu mwaka wa 2015.
Yagize ati “byagaragaye ko hariho Ibiza biza bigatwara ubuzima bw’abantu ndetse n’umuryango ukaba wazima,hagasigara umwana wasigaye nko ku ishuri.”
Yongeyeho ko hari n’ah’inkuba ishobora gukubita nk’abana ku ishuri abasigaye nabo bakaba bagira ibibazo by’ihungabana.
Ibyo byatumye basanga uretse ubufasha MIDIMAR yari isanzwe itanga bw’ibanze,n’ubufasha bujyane no gusana ibyangijwe n’ibiza nk’amazu,ngo hanakenewe n’ubufasha bw’ubuzima bwo mu mutwe.
Yagize ati “twatekereje ko ubujyanama ku ihungabana ritewe n’ibiza nabwo bukenewe ku bufasha MIDIMAR isanzwe itanga.”
Nyabihu,Ngororero,Karongi na Rutsiro tukaba ari uturere tune two mu Burengerazuba twatoranijwe tugomba kubamo aba bajyanama nk’udukunze kwibasirwa.
Hitimana Telesphore umukozi w’ibitaro bya Shyira muri Serivise z’ubuzima bwo mu mutwe yasabye abajyanama kurangwa n’ubwitange,ubumuntu n’ubupfura ngo bazabashe gukora neza uwo murimo.
Yagize ati “imwe mu nshingano umujyanama afite ni ukubona ko uwo muntu uje amugana agomba guhabwa agaciro “dignite humaine”,agomba kumufata mbese asa n’uwishyira mu mwanya we akamuha serivise nk’uko yifuza ko nawe bayimuha aramutse ayishaka.”
Yongeyeho ko utanga inama agomba gutega amatwi uwo aziha,akumva neza ikibazo n’imizi yacyo kugira ngo aze kubona aho ahera amufasha dore ko ngo mu kiganga bimenyerewe ko mu kuvura umurwayi,havurwa igitera uburwayi kugira ngo ube wizeye neza ko ikibazo ugikemuye burundu.
Mukamusoni Marie Goreth,umwe mu bahuguwe akaba yavuze ko bazagerageza gukora uko bashoboye mu kurwanya Ibiza no kwita ku bahungabanywa n’ingaruka zabyo.
Safari Viateur