Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Akarere ka Rubavu kugarijwe no kutageza igipimo cy’ubwisungane

$
0
0
Akarere ka Rubavu kugarijwe no kutageza igipimo cy’ubwisungane

Hari umubare munini w’abatarishyura ubwisungane

Akarere ka Rubavu kari mu ihurizo ryo kugeza ku gipimo cya 80% cy’abaturage batanze ubwisungane mu kwivuza mu mpera z’Ukuboza.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’uturere twa Nyabihu, Ngororero na Rubavu kuwa 7 Ukuboza 2015 byagaragaje ko abaturage bo mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Hashingiwe ku mibare y’uburyo ubwisungane butagwa mu turere, Intara y’Uburengerazuba iri munsi ya 80% bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza mu gihe hashize amezi atanu ubwisungane bukoreshwa.

Muri iyi nama basabye ko uturere twose tugomba kurangiza Ukuboza 2015 bamaze kugera kuri 80% naho Mutarama 2016 bagatangira gukusanya ubwisungane bwa 2016-2017.

Akarere ka Rubavu kari ku mwanya wanyuma mu gutanga ubwisungane no kwivuza na 63.48%, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufite imbogamizi y’abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace, avuga ko imbogamizi ziterwa n’uburyo abaturage bari basanzwe batangamo ubwisungane.

Agira ati; “mu myaka yashize umuturage yatangaga amafaranga agahita ahabwa ubwisungane bwo kwivuza, waba umuryango munini watanga macye akemerwa, ariko ubu utanze ubwisungane ubanza kumara ukwezi kugira ngo uvurwe, ubwisungane bw’umuryango butangirwa rimwe. Abaturage byabaciye intege ntibitabira gutanga ubwisungane.”

Mu myaka ya shinze abayobora akarere ka Rubavu bavugaga ko impamvu zituma badashobora kuzuza ubwisungane biterwa n’umutekano mucye wari mu burasirasuba bwa Congo wagiye ubagiraho ingaruka, ubundi bakavuga ko habaye Ibiza byangiza imyaka y’abaturage bituma ubushobozi bugabanuka.

Uwampayizina avuga ko izi mpamvu atazishingiraho ubu, akavuga ko abaturage batitabira gutanga ubwisungane bitewe nuko bamenyerejwe. Naho kuba ukwezi kugomba kurangira bageze kuri 80% ngo ntazi ko bizagerwaho cyakora biteguye gutangirana n’umwaka bashaka ubwisungane bwa 2016-2017 bakuzuza igipimo.

Hashingiwe ku mibare akarere ka Rusizi kamaze gukusanya ubwisungane kugera kuri Rusizi 79.2%, Rutsiro 70.11, Karongi 75.3%, Ngororero 77.18%, Nyabihu 74,94%, Nyamasheke 72.27%.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles