Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Madame Mukandasira Caritas ashishikariza inzego zose z’ubuyobozi muri iyi ntara,kurushaho gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Nubwo yirinze kwerura neza umwanya iyi ntara iriho,mu cyumweru gishize ubwo yakoranaga inama n’ubuyobozi bw’uturere twa Ngororero,Rubavu na Nyabihu yavuze ko idahagaze neza.
Yagize ati “mu by’ukuri ntago ku rwego rw’igihugu duhagaze neza niyo mpamvu twagombaga gukangurira aba bayobozi b’utugari begereye abaturage kugira ngo bamenye uko duhagaze.”
Kuko burya ufite 80% agira ngo n’abandi bose ni uko ariko iyo yumvise hari ufite 30 na 40% niho ashobora gufata ikibazo nk’icy’Intara.”
Guverineri Mukandasira yavuze ko intara ayoboye mu cyumweru gishize kuwa 8 Ukoboza,yari ku ijanisha rikabakaba 75% yakagombye kuba nibura igeze kuri 80%. Ati “ndavuga ko tutari ku mwanya ushimishije kuko hari n’abari hejuru ya 80%.”
Ahereye kuri iryo janisha Guverineri Mukandasira yavuze ko ingamba bafashe,ari uko ubuyobozi bw’utugari bwagenda urugo ku rundi bareba abataratanga mitiweli n’impamvu batayitanze.
Abataritabira bagashishikarizwa kuyitanga nk’uko amategeko abiteganya kuko byagaragaye ko ngo hari abinangira bidatewe n’ikibazo cy’ubushobozi ahubwo bavuga ko batarwara.
Kuri abo yagize ati “icyo nabwira abaturage ni uko niyo yaba atanarwara,mitiweli ntabwo uyitanga ku bwawe gusa unayitanga kubwa mugenzi wawe ushobora kurwara indwara ikomeye imusaba ubushobozi bwinshi ntabubone.
Njyewe nawe iyo twayitanze dushobora kuvuza uwo muntu ku mafaranga makeya atagashoboye kwivurizaho ariwe wenyine.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi mu nzego z’ibanze,Furaha Aimee,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubaya muri Nyabihu,yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose bashishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwibuza.
Yagize ati “tugiye kugenda urugo ku rundi twifashishe n’abajyanama b’ubuzima,abavuga rikijyana ndetse n’amadini nk’afite uruhare rukomeye.” Bikazakorwa ngo intara izamuke.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif akaba yaratangaje ko bazarushaho gukorana n’ibimina,bakanongera ubukangurambaga kugira ngo aka karere kazarusheho kuzamuka nako kaze ku mwanya mwiza dore ko kuwa 7 Ukuboza,kari ku mwanya wa 18 n’ijanisha risaga 75%.