Uburwayi bw’impyiko ni bumwe mu burwayi buhitana abantu batari bakeya ku isi. Ubu burwayi ntibwandura. Ngo iyo umuntu yivuje hakiri kare, bitaragera kure, ashobora gukira. Ariko iyo yamaze kugera ku rwego rwa nyuma, ntibyoroshye kubasha kubaho ku bafite amikoro makeya.
Imibare mu bijyanye n’ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hari abantu bagera ku 1000 bapfa bazize indwara y’impyiko: bamwe ntibaba babizi, hagakekwa ko bazize izindi ndwara. Mu giturage ho, umuntu aba yarozwe.
Hari n’ababa bazi ko bazirwaye, rimwe na rimwe bakagwa kwa muganga, cyangwa bakagwa iwabo kubera kubura amafaranga yo kwivuza. Abagwa iwabo bazi ko barwaye muri iyi myanya y’umubiri, ahanini babiterwa no kubura ubushobozi bwo kwivuza kuko bisaba amikoro ahagije.
Dr. Yohani w’Imana Nzambaza ukuriye ishami ry’impyiko ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), avuga ko indwara ya diyabete ari yo iri ku isonga mu gutuma impyiko zirwara, hagakurikiraho indwara y’umuvuduko w’amaraso, hanyuma izindi mpamvu zitandukanye harimo n’iy’uko hari igihe ubwirinzi bw’umubiri buhindukirana nyira wo bukamutera iyi ndwara.
Ngo iyo umuntu yivuje impyiko hakiri kare, zitarangirika cyane, ashobora gukira. Ariko iyo zamaze kwangirika, biba bisaba ko hifashishwa imashini isukura umubiri mu mwanya w’impyiko.
Icyo gihe urwaye aba agomba kujya kwa muganga inshuro eshatu mu cyumweru, kandi agatanga amafaranga ibihumbi 100 uko agiyeyo. Uwamaze kugera aho afashwa n’imashini, akira ari uko abonye umuha impyiko nzima. Na bwo kandi, kuyisimbuza irwaye bisaba kujya mu bihugu bya kure.
Dr. Nzambaza ati “Birahenda cyane. Kugira ngo impyiko isimbuzwe indi, mu Buhinde batanga amafaranga agera kuri miriyoni 15. Icyo gihe kandi bisaba ko umuntu ajyana umurwaza ndetse n’uzamuha impyiko, nyuma yabwo akagomba no gufata imiti ituma umubiri wemera inyama itari isanzwe ari iyawo.”
Kunywa amazi no gukora siporo birinda impyiko?
Dr. Nzambaza ati “Mvuze ngo kunywa amazi birinda impyiko, naba norohereje ikibazo gikomeye nkakirangiriza mu kunywa amazi. Ahubwo byaba byiza ko mu Rwanda twazagera ku kigero aho umuntu akoresha isuzuma rusange rimwe mu myaka ibiri. Hanyuma hejuru y’ibyo, hakaza gukora siporo, … kubaho ubuzima buzima.”
Ibi ngo uretse kuba byatuma iyi ndwara ibonwa itaragera kure, byanatuma bimwe mu biyitera nk’umuvuduko w’amaraso bikurwaho hakiri kare. Nta mugayo kandi, ngo imibare igaragaza ko mu Rwanda hari abantu bagera kuri miriyoni baba bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso batabizi.
Ikindi, ngo iyo umuntu arwaye impyiko akenshi ntabimenya kuko atangira kubabara ari uko zamaze kurwara cyane.
Gusa na none, uyu muganga yifuza ko ibitaro akoreramo ari byo CHUB byakongererwa ibikoresho byo kubasha gupima ibijyanye n’ubu burwayi, kuko hari igihe bashobora kudahita bamenya ko umuntu azirwaye, kandi kuzifatirana ari byo bituma abantu bakira hakiri kare, bataragera kure ngo bamwe bananirwe kwivuza.
The post Impyiko zifatiranywe kare zirakira, ariko iyo zageze kure zivuza uwifite appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.