Abaturage bo mu karere ka Burera cyane cyane abaturiye ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura, mu murenge wa Cyanika, batungwa agatoki ku kuba batitabira gahunda z’ubuvuzi zitandukanye kandi aho batuye hashobora kubashyira mu kaga ko kwandura indwara zikomeye.
Abaturiye ishyamba ry’ikirunga cya muhabura
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro, biri muri ako karere, buvuga ko kuba abo baturage baturiye iryo shyamba byumvikana ko bahura n’inyamaswa zitandukanye ndetse bakanahumeka umwuka uturutse mu biti batamenyereye byo muri iryo shyamba kuburyo byabatera indwara bakanazanduza abandi maze bikagorana kuzivura.
Ubusanzwe umurenge wa Cyanika ni umurenge utuwemo n’abaturage benshi mu karere ka Burera. Kuri ubu abahatuye babarirwa mu bihumbi 37.
Amakuru aturuka mu bitaro bya Butaro biri muri ako karere avuga ko bake cyane muri abo baturage ari bo bagana serivisi z’ubuvuzi zikenewe.
Ayo makuru avuga ko serivisi z’ubuvuzi zikenerwa n’abantu zirimo kwipimisha ku bagore batwite, gukingiza abana, kwivuza indwara zitandukanye n’ibinzi, abazitabira muri ako gace bari munsi ya 1/3 hagendewe ku bipimo fatizo by’ubuvuzi mu karere ka Burera.
Batanga urugero bavuga ko abagore batwite bo muri ako gace bitabira kwipimisha inshuro enye zisabwa, babarirwa gusa ku 8%.
Dr.Mpunga Tarcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, avuga ko ibyo biteye impungenge ngo kuburyo bisaba imbaraga zikomeye zo gushishikariza abo baturage kugana amavuriro.
Agira ati “Ibipimo by’ubuvuzi biguma bijya hasi kubera ko abaturage bagombye kubyitabira batabyitabira, bikadutera n’impungenge ko abantu bashobora kugira indwara bashobora guhura nazo cyane cyane ko begereye amashyamba, bahura n’inyamaswa, bashobora kwanduza n’abandi bantu bikaba byatugora mu kuzikumira no kugira ngo tuzirwanye…
“…cyane cyane ko tutaragira ubushobozi buhagije bwo gukurikirana indwara ziva ku nyamaswa zijya ku bantu. Ubwo rero usanga aha hantu hagomba gushyirwamo imbaraga nyinshi cyane kugira ngo abaturage babone serivisi z’ubuvuzi.”
Kuki batagana amavuriro?
Nta mpamvu nyayo izwi ituma abo baturage batagana amavuriro. Gusa amwe mu makuru aturuka mu baturage avuga ko abatajya kwivuriza mu mavuriro yo mu Rwanda bajya kwivuza magendu muri Uganda.
Mbanzabugabo Faustin, umwe muri abo baturage avuga ko hari bamwe mu baturage baba bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) maze bikaba ngombwa ko bajya kwivuza magendu.
Agira ati “Abenshi nyine hari ubwo baba bataratanga Mitiweri byo, yabona nta Mitiweri afite agahitamo gusimbukira nka hariya (Uganda).”
Nubwo ariko abaturage bavuga ibyo Dr Mpunga we avuga ko abaturage batuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, munsi y’ikirunga cya Muhabura, kuba batagana amavuriro babiterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi no kuba amavuriro muri ako gace akiri make ndetse na serivisi z’ubuvuzi zikaba zihamaze igihe kitari kirekire.
Uyu mudogiteri akomeza avuga ko icyacyemura ibyo byose ari uko hafatwa ingamba zo kubaka amavuriro ahagije muri ako gace hakongerwa abaganga kandi abaturage baho bagashishikarizwa bihoraho kugana amavuriro binyuze mu bajyana b’ubuzima.
Agira ati “…guturira amashyamba nabyo biri mu mbogamizi yo gutuma abantu bumva ko kwibera mu mashyamba, bagahinga, bakeza, bakarya byonyine bihagije ariko ntabwo bigagije! Igikenewe ni uko ubuyobozi bw’akarere, intara, bigomba kudufasha kugira ngo bwongere ubushobozi bwo kubaka amavuriro ahagije no kongera abakozi…”
Muri rusange mu karere ka Burera abaturage bagana amavuriro ngo babarirwa hafi muri 80%. Ariko ngo bitewe n’agace runaka usanga hari aho ibyo bipimo biri hasi cyangwa biri hejuru.
Mu mwaka w’ubuvuzi wa 2013-2014 ho ngo ibyo bipimo biracyari hasi kuburyo kugeza ubu abitabira amavuriro bakibarirwa muri 60% gusa kandi hasigaye amezi agera kuri ane kugira ngo uwo mwaka w’ubuvuzi mu karere ka Burera urangire.
The post Burera: Abaturiye ishyamba ry’ibirunga bitabira serivisi z’ubuvuzi ngo ni mbarwa appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.