Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Rusizi: Ababyeyi batuye ikibaya cya Bugarama bahangayikishijwe n’abana batwata inda bakiri bato

$
0
0

 

Rusizi: Ababyeyi batuye ikibaya cya Bugarama bahangayikishijwe n’abana batwata inda bakiri bato 

Ababyeyi bo mu mirenge ituriye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda zitufujwe bakiri bato aho ngo kimaze gufata intera ndende kuko ababikora basigaye batinya gukurikiranywa bakajya kubikorera mu ibihugu by’abaturanyi by’uburundi na Congo bihana imbibe n’iyo mirenge

Nyiraneza Ediynace, umwe mu babyeyi baturiye iki kibaya cya Bugarama avuga ko ingeso yo gutera abana inda muri icyo kibaya Atari iya none kuko ngo ntagihe gishira nibura abana bagera nkokuri 3 mu kagari badatwaye inda kandi bakaziterwa n’abantu bakuru bitwaje imitungo bafite muri icyo kibaya

Umutesi Christine we avuga ko bamwe mubakora icyo cyaha cyo gutera abana babakobwa inde basigaye bacyegeka kubasore batishoboye kugirango bavuge ko aribo bazibateye kuko ngo baba babahaye amafaranga abandi babona bamaze gukora ayo mahano bakajya inama zo kubajyana I Burundi

Abababyeyi bo mu mirenge ya Bugarama , Muganza , Gikundamvura na Nyakabuye icyo bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi bw’inzego zose guhagurukira icyo kibazo bakakirwanya kuko ngo kiri kugenda gihindura isura yo kwambuka imipaka kubera gutinya ko amategeko yabahana

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza umunyamabanga nshingabikorwa  wawo Mukamana Esperence  uyobora umwe mu mirenge ituriye iki kibaya avuga ko icyo kibazo gishingiye kumyumvire y’urubyiruko aho bumvu ko babona amafaranga muburyo butaribwo  aha kandi akavuga ko ababikorerwa bakunze guhishira ababateye inda aha agasaba ababyeyi kwita kuburere bwabana babo

Kukobazo kijyanye nuko abakora ibyaha nkibyo by’ihohoterwa rishingiye kugitsina rikorerwa abana basigaye bambuka imipaka , uyu muyobozi avuga ko iyo bimenyekanye hakiri kare uwabigizemo uruhare afatwa agahanywa by’intangarugero

Ababyeyi batuye muri iki kibaya bavuga ko hakwiye ubukangurambaga bukomeye bwo kumvisha urubyiruko ingaruka zo gutwita bakiri bato kuko baba bari gutakaza icyizere cy’ejo heza habo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles