Nyirahabimana avuga ko ngo ubu bagerageza kwita ku isuku mu ngo no ku bana kandi bagiye kurushaho kuyitaho
Ubwo yari mu murenge wa Rugeramu karere ka Nyabihu mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2015, Guverineri Mukandasira Caritas yasabye abanyarugera kwita ku isuku nk’ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi kigomba kuranga buri muturage.
Yagize ati “ikindi cy’ingenzi kijyanye n’ibyatuzinduye uyu munsi ni ukugira isuku. Kugira isuku aho turara, aho tugenda, mubyo twambara n’umubiri wacu.”
Avuga ko isuku ari ikintu cy’ibanze mu gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza bikabarinda indwara kandi bakabasha gutera imbere.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugera bavuga ko ubu bitabira isuku kandi bagiye kurushaho kuyikaza nyuma yo kubisabwa.
Nyirahabimana,umwe mu baturage agira ati “kera twarwaraga uruheri kubera umwanda ari ko ubu byaracitse kubera muzehe wacu yatwitayeho.”
Yongeraho ko ngo iyo umuntu adafite isuku,arwaragurika. Kugeza ubu ngo mu kwita ku isuku,banywa amazi atetse,bakagira kandagira ukarabe.
Yongeraho ati “isuku yo mu ngo nkatwe bo mu gikoni,ni ukoza ibintu no gukaraba n’abana tukabasukura.”
Mu gihe mu karere ka Nyabihu, usanga hirya no hino ku mihanda bamwe mu bana ndetse harimo na bamwe mu bakuze baba bambaye imyenda isa nabi cyangwa se basa nabi,bene abo baturage bakaba bashishikarizwa kwita ku isuku kuko ari isoko y’ubuzima.
Ikindi kandi ngo isuku ni isoko y’iterambere n’ubuzima buzira umuze kandi ngo umuntu muzima ni nawe ubasha no gukora.