Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Ruhango: Abakorera mu isoko babangamiwe no kutagira ubwiherero

$
0
0

Ruhango: Abakorera mu isoko babangamiwe no kutagira ubwiherero

Abacururiza mu isoko rya Ntenyo mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango, bafite ikibazo cyo kutagira ubwiherero.

Abarikoreramo bakuavuga ko bibabangamira cyane, kuko igihe umuntu ashatse kwiherera igihe ari muri soko, ngo bimubera ikibazo gikomeye.

Ruhango: Abakorera mu isoko babangamiwe no kutagira ubwiherero

Mukamugema Speciose, ucuruza imyenda ya caguwa, avuga ko mu gihe cy’amezi abiri bamaze bakorera mu isoko rishya, ko bahura n’imbogamizi yo kubona ubwiherero.

Avuga bishimiye kubakirwa isoko rigezweho, bakaba batagikora banyagirwa cyangwa ngo bicwe n’izuba, ariko kutagira aho biherera bikababera ikibazo gikomeye.

Ati “hari igihe ukubwa, ugashaka uko ubigenza bikakuyobera, ukiruka ukajya mu baturage gutira ubwiherero, hakaba aho ugera bakakwangira.”

We kimwe n’abagenzi be bagasaba ko iri soko ryakubakirwa ubwiherero vuba, kuko batanga imisoro yose ndetse bakanishyura amafaranga y’isuku.

Ruhango: Abakorera mu isoko babangamiwe no kutagira ubwiherero

Majyambere Simon uyobora iri soko, akavuga ko iri soko batangiye kurikorermo ritarahabwa ibyangombwa byose, akavuga ko ubwiherero babwubaka mbere y’uko batararimukirwa, akavuga ubwiherero bwakagombye kuba bwarabonetse, gusa ngo rwiyemezamirimo waryubakaga, yahuye n’ ikibazo cyo kubura ikibanza abwubakamo.

Isoko rya Ntenyo rirema kwa mbere no kwa kane, ryitabirwa nta bantu benshi cyane cyane abashaka imyaka, ubundi mbere bakoreraga hanze, ubu ubuyobozi bukaba bwaramaze kubabakira isoko rya kijyambere. Rikaba ryarubatswe mu mezi ane gusa, ryizura ritwaye amafaranga angana na miliyoni 45.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles