Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibungo biravuga ko ivumbi rituruka mu muhanda uhegereye ribangamiye imikorere na service nziza zo muri ibi bitaro ,bukaba busaba ko harebwa uburyo icyo kibazo cyacyemurwa.
Ivumbi ryinjira mubitaro ahari imiti ndetse n’aharwariye abarwayi niryo rikomeje kubangamira isuku ndetse na service zitangirwa muri ibi bitaro kuko ngo bikabije.
Ubusanzwe umuhanda wa Kaburimbo ugarukira mu marembo y’ibi bitaro, hanyuma hagakomeza umuhanda w’igitaka ugana ahitwa Zaza na Mutenderi uyu muhanda ukaba ukoreshwa n’imodoka nyinshi.
Muri iki gihe cy’impehyi ngo ivumbi ryibasiye ibi bitaro kuburyo buteje ikibazo. Umuyobozi w’akarere ka ngoma ubwo yamaraga kumenyeshwa iki kibazo yavuze ko agiye gukora ubuvugizi kugirango gikemurwe.
Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize ati ”Turi gukora ubuvugizi kugirango societe iri gusana uyu muhanda ibe yakongeraho nka kilometer kuri kaburimbo yari isanzwe. Ndibwirako bikunze iki kibazo cyakemuka.”
Nubwo ariko ngo hakongerwaho kilometro imwe kuri kaburimbo aho igarukira ,ikibazo cyakomeza kuhaba kuko ngo pharmacie y’akarere ka Ngoma yubatse nko muri kilometro ebyiri uvuye kubitaro bya Kibungo kandi nayo ngo nubwo itaratahwa ivumbi ryinjiramo kuburyo igihe yaba itangiye gukora imiti yajya yuzuramo ivumbi.
Aha umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko koko ari ikibazo ariko ko ubuvugizi buzakomezwa gukorwa kuburyo iyi kaburimbo yagera ahitwa Musamvu kugirango iki kibazo gikemuke.
Umuhanda Kibungo –Zaza ndetse na Mutendeli ugaragara nkuri gukoreshwa cyane kuko imodoka zikoramo zigenda ziyongera. Kugeza ubu, ibi bikaba aryibyo bituma umukungugu wiyongera cyane muri uyu muhanda.
Ubwo iki kibazo cyabazwaga mu nama yari yahuje abayobozi batandukanye mukarere ka Ngoma, hari kandi n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima ,Anita Assiimwe ,nawe wavuze ko icyo kibazo agiye kugikorera ubuvugizi.
The post Ngoma: Ibitaro bikuru bya Kibungo bibangamiwe cyane n’ivumbi appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.