Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Ababyeyi babangamiwe kubyimba inda kw’abana kubera amazi mabi

$
0
0

Ababyeyi babangamiwe kubyimba inda kw’abana kubera amazi mabi

Umwe mu bana ufite ikibazo cyo kubyimba inda
Ababyeyi bo mu Murenge wa Musenyi mu Karere Bugesera, baratangaza ko bahangayikishiwe n’abana babo bakomeje kubyimba inda bitewe no kunywa amazi adasukuye.
Bamwe mu bana bafite ikibazo cyo kubyimba inda, ni abavoma amazi yo mu kinogo cyacukuwe n’abaturage kiri ahitwa Musave, aba bana bakaba bayanywa adatetse, bityo akabatera indwara zitandukanye zikomoka ku umwanda zirimo inzoka.
Mukamwiza Beatrice, umubyeyi w’abana bane utuye muri uyu Mudugudu wa Rugando, avuga ko bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira amazi meza.
Yagize ati “tumaze guhura n’ingaruka zo kutagira amazi meza zirimo kuba iyo tugiye kuvuza abana, basanga barwaye indwara ziterwa n’isuku nke, zirimo iz’ubuhumekero n’inzoka zo mu nda”.

Umwana ufite imyaka 8 witwa Cyuzuzo Emmanuel wabyimbye inda, yatangaje ko amazi mabi anywa ariyo atuma ahora ababara mu nda.
Yagize ati “sinjya nywa amazi atetse, n’ababyeyi banjye bayanywera aho ariko ababyeyi bayatetse nayanywa”.
Undi mubyeyi witwa Batamuriza Jeannette avuga ko kuba abana barwara inzoka n’izindi ndwara zituma babyimba inda biterwa n’ubujiji bw’ababyeyi babo.
“ ni ubujiji bw’ababyeyi kuko batetse amazi cyangwa se bagashyiramo umuti wa sur’eau nta bibazo abana babo bagira byo kubyimba inda, kuko nta kindi cyakemura ikibazo cy’amazi mabi ari muri aka gace”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Murwanashyaka Oscar, yatangaje ko iki kibazo cyo kutagira amazi meza gifite uruhare runini mu kudindiza abahatuye kubera ko usanga ubuzima bwabo butuzuye, dore ko amazi ari ubuzima.

Yagize ati “n’ubwo amazi ari make kandi ari mabi, tugerageza kwigisha abaturage ko kunywa amazi atetse ari ngombwa, ariko imyumvire yabo iri hasi ntibabikora. Uretse n’ibyo kandi, ntibanitabira kujya gufata ibinini by’inzoka, cyane cyane ku bana bakiri munsi y’imyaka 5 itanu”.

Gusa, ababyeyi batuye muri uyu Murenge wa Musenyi bavuga ko bigeze kubona amazi mu minsi yashize, kugeza ubu ngo hashize umwaka batayabona, bakaba basaba ubuyobozi gukora uko bushoboye bakongera kugezwaho amazi meza.

The post Ababyeyi babangamiwe kubyimba inda kw’abana kubera amazi mabi appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles