Abakobwa biga mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Marie Reine mu karere ka Rutsiro ngo batewe isoni n’abatwaye inda zidateganyijwe.
Barabitangaza mu gihe iri shuri ry’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze riri mu kagari ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango rivugwaho abakobwa babiri bagaragaweho no kuba batwite,ibi ngo bikaba byambika isura mbi abakobwa bose biga kuri iri shuri nk’uko abahiga babitangaza.
Mukamugema Patricie wiga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’imibare,ubukungu n’ikoranabuhanga ayagize ati” nk’abakobwa twababajwe na bagenzi bacu batwaye inda tukaba dutewe ipfunwe n’uko batwambitse isura itari nziza”.
Naho Dusabimana Olive wiga mu mwaka wa 4 w’indimi n’ubuvanganzo ati” biteye isoni kumva ko hari abakobwa bagenzi bacu batwaye inda zidateganyijwe kuko byatwambitse isura mbi utaretse n’ikigo cyacu”
Umuyobozi w’iri shuri Uzamberumwana Anthere yatangiye kuriyobora kuva mu mwaka wa 2010 yemeza ko uyu mwaka ariwo mwaka wamutunguye kuko mu mywaka yashize nta mukobwa wigeze utwita ariko ngo hafashwe ingama bafatanyije n’ababyeyi akizera ko bizashira.
Ati” njye kuva nayobora iri shuri uyu mwaka niwo untunguye kuko inda ebyiri ni nyinshi ariko hamwe n’ababyeyi twafashe ingamba zo gukaza Disipulini ku buryo iki kibazo kizashira”
N’ubwo ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko abakobwa 2 aribo batwaye inda,ushinzwe uburezi mu murenge wa Gihango iri shuri ribarizwamo yemeza ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2015 abasaga 7 aribo bagaraweho n’iki kibazo kuko 5 ngo babyaye nyuma yo kuva mu ishuri.
Uretse abakobwa 5 bavuye mu ishuri bagera iwabo bakabyara aba babiri bo bakomeje kwiga nk’uko bisanzwe kimwe n’abandi.
Imbogamizi ngo iri shuri rihura nazo ngo ni uko abanyeshuri benshi biga bataha kuko ngo abasaga 65 muri 350 nibo baba mu kigo ngo no gucunga abataha bigorana ariko ababyeyi ngo bakwiye kujya babitaho mu gihe batashye bagakurikirana imyitwarire yabo.