Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Rusizi: Abarwayi bo mu mutwe ku isonga mubahungabanya umutekano

$
0
0

1a

1b

Inzego z’umutekano mu karere ka Rusizi ziravuga ko abarwayi  bo mu mutwe bakomeje kuba imbogamizi  mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ibi bivugwa n’umuyobozi wa  Police mu karere ka Rusizi Senior sp. Felix Bizimana aho agaragaza ko icyo kibazo  kimaze gufata intera ndende mu karere, cyane cyane mu mihanda aho bitambika imbere y’imodoka bagahagarara ngo zibagonge, ugasanga bateje impanuka abatwara ibinyabiziga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel avuga ko abo barwayi koko ari ikibazo ku mutekano aho avuga ko bakwiye gufatwa bakavurwa.

Nsigaye Emmanuel akomeza avuga ko abo barwayi ari benshi kuburyo akarere katabavuza bose, akaba asaba ko babanza gufata byihutirwa abateza umutekano muke batera imodoka amabuye, agasaba abayobozi gushishikariza imiryango yabo kubavuza nkuko bavuza abandi mu muryango.

Ati” numva abo barwayi bajya mu mihanda bagomba gufatwa bakavurwa n’akarere ariko bitavuze ko wamuntu wese urwaye mu mutwe mu giturage akarere tugiye kumufata ngo tumuvuze , uko byagenda kose afite n’umuryango aturukamo twakoresha ubukangurambaga imiryango bavukamo nayo ikabavuza”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko abarwayi bo mu mutwe batandukanye , hari abagenda bivugisha bigaragara ko uburwayo bwabo bukomeye arinabo bagomba gufatwa kuko aribo kibazo muri sosiyete aha akaba asaba ko inzego z’umutekano zabafasha kubafata bakavurwa.

Yagize ati” jyendumva uburwayi bwo mu mutwe butandukanye hari abagenda bivugisha, abagenda bambaye ubusa n’abaterana amabuye abatangiye kuba ikibazo muri sosiyete turasaba inzego zose cyane izumutekano kubafata bakajya kuvurwa”.

Imwe mu mirenge ifite abarwayi benshi ni uwa Nyakabuye ufite 30, Gihundwe 36 na gikundamvura ifite 20 ahandi mu y’indi mirenge usanga babarirwa mu 10 cyangwa barenga.

Abayobozi b’inzego zose basabwe kugira uruhare mu kwita kuri abo barwayi kuko ari ikiremwa muntu bakavuzwa ibyo kandi bikanatanga umutekano ku baturage n’abagana aka karere dore ko kaganwa n’abamukerarugendo batari bake.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles