Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Nyamagabe: Urubyiruko rurashishikarizwa kumenya indwara ya kanseri n’uburyo bwo kuyirinda

$
0
0

m_Nyamagabe

Kuri uyu wa kane tariki ya 29/08/2013, minisiteri ya siporo n’umuco ifatanyije n’isomero rikuru ry’igihugu, inama nkuru y’abaforomo n’ababyaza ndetse na Ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda batangije igikorwa kigamije kugeza ku bantu amakuru arebana n’ubuzima binyuze mu masomero.

Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa kizamara umwaka wose wabereye ku isomero ry’akarere ka Nyamagabe, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo n’umuco, Kalisa Edouard yavuze ko n’ubundi amasomero afite uruhare rwo gutanga amakuru ku bintu binyuranye kandi usanga akoreshwa ahanini n’urubyiruko, izi nzego zinyuranye zikaba zarashatse ko urwo rubyiruko ruhakura n’ubumenyi ku buzima by’umwihariko ku ndwara ya kanseri n’uburyo bwo kuyirinda.

Ati “Bifuje y’uko urwo rubyiruko rugana isomero rwahabwa n’ayo makuru ajyanye na Kanseri kugira ngo bamenye uko yandura, uburyo bwo kuyirinda ndetse n’uko bagisha inama baramutse babonye ibimenyetso biganisha kuri kanseri”.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya Siporo n’umuco akomeza avuga ko byagaragaye ko abantu bumva ko kanseri ari indwara iri aho itagira urukingo n’umuti, uku gutanga amakuru bikaba bigamije gukuraho iyo myumvire abantu bakerekwa ko bishoboka kuyirinda ndetse n’uko bayivuza.

Akomeza avuga ko hari gahunda yo kongera ibitabo mu masomero kugira ngo bikomeze gutanga ubumenyi ku bayagana, by’umwihariko arebana n’ubuzima no kwirinda indwara z’ibyorezo.

Urubyiruko rugana isomero ry’akarere ka Nyamagabe rutangaza ko mbere rutabashaga kubona ibitabo bivuga ku buzima, ariko ngo iyi gahunda ije kuba igisubizo kuko ruzabasha kujya rumenya amakuru ku byorezo birwugarije ndetse n’uko rwakwitwara.

“Ibitabo bidufasha ku buzima bw’umwana w’umukobwa ntabwo byari bihari ariko ubwo bagiye kubizana bizadufasha kumenya ibintu byinshi nk’ibyorezo byugarije abana b’abakobwa, uko tuzajya twitwararika no kumenya ukuntu tuzajya tugisha inama”, Uwimanzi Oda Martine.

Uretse gutanga ubumenyi kuri kanseri, muri iyi gahunda izamara umwaka ikazakorerwa hirya no hino mu gihugu hazanagarukwa ku gukingira, kurwanya Sida, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ibindi.

Iri somero ry’akarere ka Nyamagabe risurwa n’abantu bari hagati ya 1500 na 2000 ku kwezi, igice kinini kikaba ari urubyiruko.

The post Nyamagabe: Urubyiruko rurashishikarizwa kumenya indwara ya kanseri n’uburyo bwo kuyirinda appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles