Umwaka wa 2012 warangiye abarwaye Malariya bari kuri 4% by’abivurije ku kigo nderabuzima cya Musambira. Kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2013, uwo mubare wariyongere ku buryo kuri ubu ugeze kuri 37% .
Kuri uyu wa gatatu tariki 24/7/2013, inzego zitandukanye z’ubuzima zatangiye igikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya Malariya mu karere ka Kamonyi, imaze kuba nk’icyorezo muri tumwe mu duce tugize aka karere.
Ubukangurambaga bwakorewe mu kagari ka Buhoro ho mu murenge wa Musambira, ahagaragaye abarwayi benshi ba Malariya. Abaturage baratangaza ko uko kwiyongera kwa Malariya guterwa n’ umuceri uhingwa mu gishanga cya Kayumbu; no kugira inzitiramubu zishaje cyangwa nke zidakwiriye abagize umuryango.
Byiringiro Jackson, umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Musambira, atangaza ko mu barwayi ibihumbi 27 bakiriwe n’ikigo nderabuzima, abasaga ibihumbi 10 basanze barwaye malariya. Abenshi muri bo bakaba ari abaturuka mu tugari twa Buhoro na Rukambura baturiye igishanga cya Kayumbu.
Dogiteri Kalinda Viateur, umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma, atangaza ko ku rwego rw’akarere Malariya iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zibasiye abaturage, nyuma y’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.
Kalinda akomeza avuga ko bahisemo gukora ubukangurambaga ku baturage ngo bafate ingamba zo kwirinda Malariya kuko “kwirinda biruta Kwivuza”.
Barasabwa kwirinda guturana n’ibihuru ndetse n’ibyobo birekamo amazi, ku bafite inzitiramubu bakaziraramo.Ku batazifite ngo hakaba harakozwe ibarura rya bo kugira ngo Minisiteri y’ubuzima izazibagezeho.
Ku bwa Dusingize Clemence, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), ngo kuba Malariya yariyongereye muri Musambira, ntibyatewe n’ubuhinzi bw’umuceri kuko abawuhinga bose batayirwara, ahubwo asanga ari abaturage bateshutse ku ngamba zo kwirinda.
Aragira ati” buri wese yisuzume arebe icyo yaba atarakoze cyatumye Malariya yibasira urugo rwe”. arabibutsa ko bagomba gukoresha neza inzitiramubu bahawe, kuko hari aho byagaragaye ko zakoreshejwe mu bindi. Akaba yizeza n’abatazifite ko gahunda yo gutanga izindi yegereje.
Ubuyobozi bw’Ibitaro buratangaza ko buzakomeza ubukangurambaga bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima mu mirenge yose, kugeza iyi ndwara ya Malariya igabanutse.
The post Kamonyi: Nyuma y’amezi atandatu, abarwayi ba Malariya bavuye kuri 4% bagera kuri 37% appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.