Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » problem
Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Nyamasheke: Bavoma umugezi nyuma yo gucika k’umuyoboro w’amazi

$
0
0

Bavoma umugezi nyuma yo gucika k’umuyoboro w’amazi

Abaturage bo mu mudugudu wa Kagarama bavuga ko bamaze imyaka 3 bavoma uruzi rwa karundura kuko umuyoboro wabahaga amazi meza wacitse.

Aba baturage bo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, bavuga ko bamaze kumenyera kunywa amazi y’umugezi wa karundura kandi ko ntacyo arabatwara gusa ngo bigoye ko wahamesera imyenda igacya.

Abaturage b’aho bita mu kabuga mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kibogora,  bavuga ko bari bafite umuyoboro bemeza ko bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, ukaza gucika ubwo hubakwagwa umuhanda Nyamasheke-Karongi, kuri ubu bakaba bamaze imyaka itatu batagira amazi meza, ibi ngo bituma bitabaza umugezi wa karundura, umugezi usa nabi cyane, bakanywa amazi yawo.

Umwe muri aba baturage agira ati “twari twariherewe amazi n’umukuru w’igihugu none barawuciye hashize igihe nta muntu utubwira uko tuzongera kubona amazi meza, ntiwamesa umwenda w’umweru ngo ucye, tuyanywa tuyatetse cyangwa tukayanywera aho, mu minsi iza dushobora gutangira kurwara indwara zituruka ku mwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, kamali Aime Fabien, asaba aba baturage kwihangana umuhanda ukarangira, hakarebwa uko umuyoboro bakoreshaga wakongera kunyuzwa munsi y’umuhanda, akabasaba kwigora bagakora urugendo bakajya ahari amazi meza.

Agira ati “abaturage barasabwa kwihangana, kuko nta kundi byari kugenda ntabwo amazi yari guca mu mu kirere, buriya  ikorwa ry’umuhanda nirirangira tuzareba uko umuyoboro w’amazi wakongera gucishwa mu munsi y’ubutaka, hagati aho turabasaba kuba bavoma aho amazi ari meza n’ubwo atari hafi nk’aho baba bamenyereye”.

N’ubwo abaturage bavuga ko bamaze iminsi bavoma amazi mabi, abashinzwe ubuvuzi bemeza ko nta kibazo gikomeye kiraboneka kijyanye no kunywa amazi mabi, ndetse bagakangurira abaturage gukoresha amazi atetse cyangwa se arimo umuti wica udukoko, ndetse no kwirinda gukomeza kuvoma uwo mugezi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 61

Trending Articles